Isha n'inzovu (2) :

Mu nzira byahura n'izindi nyamaswa, isha ikagamika, kugira ngo izereke ko ihatse inzovu.

Inyamaswa zibibonye ziti «ni koko isha yahatse inzovu, dore irayihetse!»

Inyamaswa yahura n'indi ikabiyitekerereza, maze iyo nkuru ikwira hose.

Inyamaswa zirashika na zo ngo zihere amaso, zishire amatsiko.

Inzovu ikomeza urugendo ihetse ya sha, bitaragera aho impongo ituye isha yibaza uko iri buhindure ibyo yavugiye ku mugaragaro.

Isanze bitaza gushoboka yigira inama yo gucika.

Uko yakicaye ku mugongo w'inzovu iritunatuna irazimiza igwa mu ishyamba irihisha.

Inzovu ntiyamenya ibyabaye, ikomeza kugenda.

Igeze aho impongo iri, ngo yururutse umurwayi, isanga yagiye nk'ejo.

Irumirwa kandi ikorwa n'isoni, kuko nta nyamaswa n'imwe yali isigaye itaramenya iyo nkuru.

Isha yari yayirushije ubwenge.

«Ubugabo si ubutumbi.»

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.90-92;

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.